RDC yijunditse EU iyihora amasezerano yasinyanye n’u Rwanda

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yijunditse Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, nyuma y’amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butangiza ibidukikije uheruka gusinyana n’u Rwanda.

Ku wa 19 Gashyantare ni bwo ayo masezerano yasinyiwe i Bruxelles mu Bubiligi.

Ku ruhande rw’u Rwanda yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, mu gihe ku ruhande rwa EU hari hari Komiseri ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga, Jutta Urpilainen.

EU mu itangazo rigenewe abanyamakuru iheruka gusohora yavuze ko yo n’u Rwanda bazafatanya mu guteza imbere uruhererekae rw’inzira amabuye anyuramo acukurwa, gufatanya mu itunganywa ry’ayo mabuye hagamijwe kuyongerera agaciro no guhangana n’ubucuruzi bw’amabuye mu buryo butemewe n’amategeko, hitabwa ku gukurikirana amabuye kuva acukuwe.

RDC biciye muri Minisitiri wayo w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula, yamaganye ariya masezerano ivuga ko agamije “gushishikariza [u Rwanda] gusahura amabuye y’agaciro yayo”.

Uyu yavuze kandi ko ubutaka bw’u Rwanda butarimo amabuye y’agaciro akenewe ku Isi yose nka Colta, Cobalt, lithium n’ayandi.

RDC kandi ivuga ko kuba EU yahisemo kwifatanya n’u Rwanda mu “guteza imbere amabuye y’agaciro rutagira” bitazatuma rukomeza gusa gusahura Congo Kinshasa, ko ahubwo binaruha urw’aho rwo “gukomeza kuyitera”.

Kinshasa inavuga ko kuba aya masezerano asinywe nyuma y’iminsi mike Perezida wa Pologne uheruka gusura u Rwanda atangaje ko igihugu cye cyiteguye kuruha ubufasha mu gihe rwaba rutewe, ibifata nko kutayibanira ndetse bikaba bitanateza imbere ukwizerana hagati yayo na EU.

RDC iravuga ko u Rwanda nta mabuye y’agaciro rugira, mu gihe Jutta Urpilainen aheruka kugaragaza ko “rufite umutungo kamere ushobora gufasha abaturage barwo kubona ubukire no gufasha Isi kugera ku bukungu butangiza ibidukikije”.

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli, Amb. Yamina Karitanyi, aheruka gutangaza ko byibura ubutaka bw’u Rwanda burimo amabuye y’agaciro afite agaciro ka $ miliyari 150.

Perezida Kagame yigeze avuga ko u Rwanda rufite amabuye y’agaciro menshi cyane kurusha byinshi mu bihugu byo muri Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *